
New Creation Ministries
Gufasha Itorero ryo mu Rwanda gukora nk’Umubiri wa Kristo
Gutoza no kwigisha
Kuva mu 1992, New Creation Ministries yatozaga abanyarwanda bakora umurimo w’Imana mu matorero, mu kazi no mu rugo. Intego yacu nyamukuru si ugutanga ubumenyi gusa ku banyeshuri bacu, ahubwo ni ukubona bahinduka rwose. Bahindurwa nibyo biga. Twifuza kubona bahinduka abigishwa ba Yesu byukuri.

Gahunda zacu

Amahugurwa y'Abayabozi b'Imirimo mu Itorero (MLT)
Bitewe ko kutabona inyigisho za Bibiliya, abayobozi benshi b’imirimo mu itorero ryo mu Rwanda bigisha agakiza gashingiye ku mirimo n’ubutumwa bwo kumererwa neza. Amatorero akunze gushingira ku buhanuzi nk’ uburyo bwabo bw’ibanze bwo kumva Imana. Aya mahugurwa rero yaje ari igisubizo kuri ibi bibazo. Mugihe cy’imyaka ibiri gusa abakuru b’amatorero bafata amasomo y’Iyobokamana. Ndetse nubumenyi bahita bifashisha mu murimo w’Imana bakora. Tubaba hafi ndetse buri umwe byumwihariko, tukabasura mungo zabo, ndetse tugakurikirana uko bakora umurimo w’Imana.
Inyigisho z'Igihe Gito zo Guhindura Abantu Abigishwa
Abitabiriye mu Inyigisho z’Igihe Gito bahabwa ubumenyi bwo gutekereza neza ku byanditswe, bashingiye ku kwizera kwabo, gusohoza umuhamagaro w’ubuzima bwabo no gukoresha ubutumwa bwiza mu ngo zabo, aho bakora ndetse n’aho batuye.
Amasomo atangwa rimwe mu kwezi (muri wikendi) kandi akubiyemo ingingo zitandukanye: muri tewolojiya, mu buzima bwa gikiristo kandi bakabishyira mu bikorwa. Ushobora gufata amasomo yose cyangwa se ugafata isomo rimwe ushaka kwiga.


Amasomo yo Guhinga ku Buso Buto
Urwanda nk’igihugu gifata ubuhinzi nkimwe mu nkingi z’iterambere, abarutuye bahinga ubwoko butandukanye bw’ibihingwa. Uko abatuye igihugu biyongera, ubutaka bwo ntabwo bwiyongera, bityo ibiribwa birahenze, muri rusange ibiribwa ni bicye. Abenshi usanga kurya ari rimwe ku munsi. Gahunda yacu rero y’ubuhinzi igamije gukangurira abenyeshuri bacu uko bahinga kijyambere bakana fata neza ubutaka. Mu guhuza indangagaciro za Bibiliya n’ubuhinzi buteye imbere, tugerageza gukemura ibibazo by’umwuka ndetse nibyo mu buzima busanzwe bw’abanyeshuri bacu, iby’imiryango yabo, naho batuye.
Isomero Rusange rya Tewolojiya
Isomero Rusange rya Tewolojiya ni ubufatanye hagati ya NCM n’Umuryango ABC (All the Bible in Community). Rirahari ngo ritange ubufasha bufite ireme rya tewolojiya, rishobora gufasha Itorero ry’u Rwanda mu bushakashatsi bw’amasomo, kwiga Bibliya no gukura mu by’umwuka. Intego yacu ni ukugira isomero rinini kandi ryiza rya tewolojiya muri Afrika y’iburasirazuba.

"Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya."
2 Abakorinto 5:17
