Guhura n’abagize itsinda
Umuyobozi w’imirimo
Nick Pirolo
Nick afite umwete wo kwigisha ijambo ry’Imana no gutoza abigishwa ba Yesu. Yishimira gukorera mu Rwanda atoza abayobozi b’amatorero. Yishimira gukorana n’abandi bakozi b’abanyarwanda, ndetse n’abanyeshuri baturuka mu matorero atandukanye. Afite rero intego yo kubona umuntu wese bahura ndetse na buri torero rikura rikagera ku rugero rw’igihagararo cya Kiristo. Nick afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza, muri divinity, yakuye muri Denver Seminary (USA). Ubu akaba arimo yiga icyiciro cya PhD mu burezi aho yiga muri Regent University (USA). Nick n’umufasha we Krystal n’abana babo batatu bari mu Rwanda kuva 2016.
Ushinzwe ivugabutumwa
MUYOMBANO Joseph
Joseph yabaye umuyobozi w’uyu murimo w’ivuga butumwa akaba abimazemo imyaka mirongo ine. Yatangiye gukorana na NCM muri 2008. Ni “umushumba w’abashumba.” Umutwaro afitiye abashumba watumye abiba ingeso nziza ndetse n’imyitwarire atoza itorero ayoboye. Joseph anakora nk’Umuyobozi w’Itorero Inkuru Nziza Church Paruwasi ya Bugesera. Afite icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu bigendanye na Theological Studies yakuye mu ishuri rya International Leadership University (Kenya). We n’umugore we Beatrice bafite abakobwa batanu ndetse n’umwuzukuru umwe.
Ushinzwe guhuza NCM n’abafatanyabikorwa
Laura Pearce
Laura yifuza kubona itorero nk’Umubiri wa Kristo hano mu isi yose ukura kandi mu bumwe, ku buryo wakora inshingano ikomeye. Afite umwete mwinshi wo gutoza abanyarwanda bagakora nk’abavugizi ba NCM haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Yifuza gukorana n’Itorero ry’iburengerzuba bw’isi, hakabaho ubufatanye hagati ya NCM ndetse n’itorero ryo mu Rwanda. Laura yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Business Administration aho yigiye muri kaminuza ya Bryan College (USA). Yageze mu Rwanda muri 2017.
Ushinzwe umutungo
MUTSINZI Abel
Mu burambe afite mukazi busaga imyaka cumi, Abel atanga inama ku bigendanye nuko umutungo wa NCM ukoreshwa. Ibyo bigatuma umutungo ukoreshwa ibyo wagenewe gukora. Ikindi kandi adufasha kuba ibisonga byiza by’umutungo wa NCM. Abel yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza mubigendanye n’icungamutungo muri Mount Kenya University (Rwanda) aritegura kubona impanyabumenyi nk’umucungamutungo w’umwuga. Abel afite ishyaka ryinshi ry’ivugabutumwa, aho yigisha abana ku itorero abarizwamo. We n’umugore we Kellen bafite umwana w’umukobwa.
Mwarimu muri MLT
Gaudiose Mukakalisa
Gaudiose afite umutima wo gufasha ababyeyi ndetse n’amatorero kurera abana muburyo butuma bazakura bakunda Imana. Yinjiye muri NCM mu mwaka wa 2009. Gaudiose agira umwete wihariye mu gutoza abana no gutoza abashumba kugira inyigisho z’abana. Gaudiose afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu iyobokamana yakuye muri South African Theological Seminary (Africa Yepfo). Gaudiose n’umugabo we Bosco bafite abahungu bane.
Mwarimu muri MLT
Alphonse Vuguzigira
Alphonce afite umutwaro wo kwigisha ubutunwa bwiza, akunda no kwigisha abandi ijambo ry’Imana. Yakuriye mu mu ryango wa NCM kuva 2006 yaje muri NCM nk’Umunyeshuri nyuma muri 2018 yabaye umwarimu. Mu gihe isi yari yugarijwe ni cyorezo cya Covid19 yatangiye kuvuga ubutumwa kuri radio byamufunguriye imiryango yo kugeza ubutumwa bwiza mu Rwanda. Alphonse yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu iyobokamana yakuye muri South African Theological Seminary (Africa Yepfo). We n’umufasha we Christine bafite abana bane.
Gutoza ndetse n’ubuhinzi
Lance Ferguson
Lance yishimira kubana n’abashumba b’amatorero yo mu byaro bashikamye mu ijambo ry’Imana kandi bigisha babyishimiye. Kuko abanyeshuri bacu benshi ubuzima bwabo bwa buri munsi bushingiye kubuhinzi, Lance akorana nabo abereka urugero kubyo dukorera mu mirama yacu, aho dukorera tukanigisha ubuhinzi butangiza ibidukikije. Akunda kwigisha no gufasha abanyeshuri kubona umwuga w’ubuhinzi mu buryo ijambo ry’Imana ribusobanura. Lance afite icyikiciro cya gatatu muri tewolojiya yakuye muri Dallas Theological Seminary (USA). We n’umufasha we Tiffany bafite abana bane kandi kuva muri 2012 bakora umurimo w’Ijyanabutumwa.
Gutoza no kuramya
Antoinette Hansen
Antoinette afite umutwaro wo kwigisha, gutanga ubumenyi no gushishikariza abakuru b’amatoreroro ndetse n’abaririmbyi ibijyanye na muzika. Nkuw’ijambo ry’Imana, umunyamuziki ndetse n’Umuyobozi w’abaririmbyi, yifuza gukorana n’itorero ryo mu Rwanda n’umuryango mugari w’abanyarwanda mu murimo wo gutoza ijambo ry’Imana kugira ngo itorero ribe ryubatswe neza. Antoinette yize icyiciro cya gatatu mu bigendanye na Arts in Global Studies muri Liberty University (USA). Yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2021.
Umwunganizi w'imirimo
Christine Muyisenge
Christine n’umuntu w’ingenzi cyane muri NCM atuma ibintu byose bigenda neza. Akora nk’umwunganizi w’Umuyobozi Mukuru wa NCM, ariko aba yiteguye gufasha aho bikenewe hose. Christine yabaye inshuti ya NCM kuva 2005, ubwo yigishaga ikinyarwanda kubari bazanye ubutumwa mu Rwanda. Nyuma rero yaje kuba umukozi wa NCM muri 2014. Christine n’umugabo we Joe bafite umukobwa umwe n’abahungu babiri.
Komite nyobozi ya NCM
Kuva iburyo ujya ibumuso: Nick Pirolo, MUSONI Jordi-Michel, BIRANGWA Justin, Laura Pearce, KWIMA Sixbert, MANIRAFASHA Innocent
Utari mumashusho: Gary Bennett