Abo Turi Bo
Umurimo wacu
New Creation Ministries ibereyeho gufasha Itorero ryo mu Rwanda gukora nk’Umubiri wa Kristo binyuze mu gutoza abayobozi b’abakristo kugira ngo bagire ubumenyi, ubushobozi na kamera bibafasha kurushaho guteza imbere umurimo w’Imana.
Indangagaciro zacu
Urukundo
Guhindura abantu abigishwa
Inyigisho zishingiye ku butumwa bwiza bwa Yesu Kristo
Ubumwe mu budasa
Gushoboza abayobozi
Gukora kinyamwuga
Guca bugufi
Amateka yacu
1992
New Creation Ministries (NCM) yatangijwe n’itsinda ry’abanyarwanda barindwi n’umunyamerika w’Umumisiyoneri. Twatangiye uyu murimo twibanda cyane ku bakuru b’amatorero.
1994
Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda yabaye nkihagaritse ishuri. Babiri mu munani bari batangije gahunda barishwe. Twabaye nk’abahinduye gato uburyo bw’imikorere, twibanda cyane kubagizweho ingaruka n’intambara.
1998
Nyuma y’imyaka yo guhungabanywa na Jenoside yakorewe abatutsi, abanyeshuri bacu ba mbere babashije gusoza amasomo.
1999
Imana yaduhaye umugisha wo kubona ubutaka bungana na Hegitari itano mu mujyi wa Kigali. Hari ikigunda, kugeza ubu niho dukorera.
2002
Nyuma y’imyaka cumi dukorana n’abashumba b’amatorero gusa, twafashe umwanzuro wo kwagura ibikorwa bya NCM. Twashakaga kubishyiramo imbaraga nyinshi twibanda by’umwihariko kugutoza abashumba. Nibwo hatangizwaga Ishuri ry’Ubushumba (PTS).
2015
Nyuma y’imyaka myinshi yo gusenga tunitegura, ishuri rikuru ryabayobozi ryu Rwanda (CLIR) ryaratangiye gukora. Ryatanze ubumenyi bufite ireme ryo kurwego rwo hejuru. Hagamijwe kubona abayobozi bahinduwe bashya muri Kiristo bafite ubumenyi buhagije bwo guhindura imiryango yabo, itorero, ndetse n ‘umuryango nyarwanda.
2019
Impinduka itunguranye cyane muri gahunda za leta yaraje itegeka amashuri yose y’akaminuza yigisha ijambo ry’Imana ahagarara kugeza igihe azaherwa uburenganzira. Kuva icyo gihe rero CLIR yaririmo ishaka ibyangombwa bikenewe na leta kugira ngo ikore noneho nka kaminuza muburyo bwemewe.
2023
Nyuma rero yigenzura twakoze habayeho ivugururwa kuri gahunda yacu ya PTS. Aho noneho yatangiye ari MLT. Aho twagabanyije igihe amasomo yamaraga (kuva kumyaka ine dushyira kumyaka ibiri), ndetse tunashyiramo abari nabategarugori. Turimo gukora kugira ngo tubone amahugurwa ashingiye kw’ijambo ry’Imana afite ireme mu Rwanda. Kandi ashobora kuboneka ku bantu bose.